Mbese urishimye? Cyangwa se ubwoba n’umutimanama ugucira urubanza byakwambuye ibyishimo byawe? Waba se wifuza kwiyambura ubwo bwoba ndetse n’uko kwicira urubanza? Ushobora kuba wibaza, uti: “Mbese nzigera mbona ibyishimo mu buzima?”
Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye.
Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye.
Imana iradukunda. Ikunda buri wese. Imana iradukunda bihebuje, byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu muri iyi si. Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yakijije abarwayi kandi ahumuriza abihebye. Yahumuye impumyi. Yigishije abantu byinshi. Inkuru y’ubuzima bwe wayisoma muri Bibiliya.
Yesu yifuza ko twasobanukirwa urukundo ruhebuje Se adukunda wowe nanjye. Kugira ngo asobanure neza urwo rukundo Se adukunda wowe nanjye, yaganiriye iyi nkuru ikurikira. Mwabisanga mu Butumwa bwiza, uko bwanditswe na Luka Wera, igice cya 15, kuva ku murongo wa 11kugeza ku wa 24.
Umugabo yari atuye mu mujyi, yishimye hamwe n’abahungu be babiri. Yibwiraga ko byose ari byiza. Umunsi umwe, umwe mu bahungu be amwivumburaho, hanyuma araza aramubwira, ati:
“Njye hano mu rugo ndaharambiwe, ndashaka kubaho ukwanjye. Ndagiye. Mpa umunani wanjye”. Se, n’agahinda kenshi amuha amafaranga, hanyuma aramureka aragenda. Yibwiraga ko atazongera kumubona bibaho. Mbese ni kuki uyu mwana yari icyigenge?
Umuhungu yagiye kwishimisha mu mahanga hamwe n’inshuti ze. Yatagaguje amafaranga ye mu buzima bwa wenyine kubera kwikunda, habe no gutekereza ku by’ejo hazaza. Yumvaga yishimisha bihagije, kugeza ku munsi yisanze nta n’igiceri asigaranye ndetse na za nshuti ze zamutaye.
Yisanze wenyine kandi mu bibazo. Atangira kwibaza, ati mbese hakorwa iki? Yiyemeje gusaba akazi ku mworozi. Yarakabonye ariko bamuha ako kugaburira ingurube. Yatangiye kwicuza amafuti yose yari yarakoze, n’ukuntu yubahutse Se. Mu gutekereza ibyo, ninako yakomezaga kwicira urubanza.
Umunsi umwe, yibutse uburyo Se yamukundaga, n’ukuntu akiba iwabo nta na kimwe yifuzaga ngo akibure. Ndetse n’abagaragu ba Se bararyaga bagahaga. Maze aribaza, ati: “Mbese gusubira kwa Data n’ibyo namukoreye byose, byashoboka? Mbese azongera ankunde? Singikwiriye kwitwa umwana we. Naba anyakiriye, niteguye no kuba umugaragu we”.
Ubwo yarahagurutse aragenda, ajya kwa Se. Yagombaga kumenya niba Se akimukunda.
Umubyeyi yahoraga yifuza kongera kubona umwana we kuva umunsi yamusezeragaho. Yahoraga yibaza niba umwana we azagaruka. Umunsi umwe, abonera umuntu kure, uza yerekera iwe. Yaba se ari umuhungu we? Amaze kubona neza ko ari umwana we, yiruka amusanganira ngo amuhobere.
“Data, nagucumuyeho. Singikwiriye no kwitwa umwana wawe”, uwo ari umuhungu. Ariko Se we, yihutira gutegeka abagaragu be ati: “Nimumuzanire imyambaro myiza kandi mutegure umunsi mukuru! Umwana wanjye yari yarazimiye none yagarutse”.
Twese nta hantu dutandukaniye n’uyu mwana. Twese twagiye kure y’Imana Data. Twatakaje amahirwe n’imigisha atanga. Twaracumuye kandi twitandukanyije nawe. Uyu munsi Data wo mu Ijuru araduhamagarira kuza iwe. Adutegerezanyije urugwiro.
Mbese dushobora kwiyumvisha urukundo Yesu adufitiye? Nyuma yo kwigishiriza kuri iyi si imyaka itatu, yararetse abanyabyaha bamubamba ku musaraba. Yarababajwe cyane, yarirengagijwe, mu gutanga ubuzima bwe no kumena amaraso ye ku bw’ibyaha bya buri muntu.
Mbese waza ku Mana ugasaba imbabazi z’ibyaha byawe? Iyo Yesu abona wicuza ibyaha byawe, arakubabarira akakuhagiza amaraso yamennye. Mbega ibintu byiza! Wahinduka mushya! Ubuzima bwawe bwagira icyerekezo gishya. Yesu yasimbuza ibyiyumviro byo kwicira urubanza n’ubwoba biri mu mutima wawe akaguha ibyishimo n’umunezero. Yaba umucunguzi wawe