Umwami Yesu yaje mu isi gu kiza abantu aba kuye mubyaha byabo.Yiyambuye ubwiza bwe yambara akamero k’umu garage w’Imbata agira ishuso y’umuntu (Abafilipi 2:7). Ya pfiriye ibyaha byose byabari mu isi bose ara hambwa kumunsi wa gatatu ara zuka(1Abakorinto 15:4), Ajya mu ijuru aho yicaye iburyo bwase (Ibyakozwe 1:9). Intumwaze zara mubonaga ndetse nabigishwabe bagera ku ijana na makumyabiri bara mubonye nyuma yo kuzuka.Amaze kuzamurwa agiye mu ijuru abamarayika babiri babonekeye intumwa barazibwira bati uko mumubonye agiye niko muza mubona agarutse.Imana niyo yonyine izi igihe umwami azazira. Wenda hazaba ari nimugoroba cyangwase mugicuku cyangwa se mumuseke cyangwa mugitondo cy’agsusuruko cyangwase nimugoroba wa joro. (Mariko 13:35) “Nicyo gituma namwe mukwiriye guhora mwiteguye kuko mutazi umunsi n’igihe umwami wanyu azaziraho.Nuko rero namwe muhore muri maso kuko igihe mudatekereza aribwo umwami azabatunguriraho (Matayo 24:44).
“Amahoro, mbese amahoro ari hehe? Mu bihugu byacu, mu ngo zacu, cyangwa cyane cyane mu mitima yacu na roho zacu?” Uko kuboroga kuzuye agahinda kwakomeje kumvikana mu binyejana byahise ariko bigakomeza kugaragara ko isi irushaho gutera ubwoba no kunyeganyezwa n’imiyaga. Mbese nawe niko umutima wawe utabaza? Rwagati mu mibabaro no mu bibazo, mbese waba ubasha guhumeka amahoro y’umutima amwe aruta ibindi byose?
Byanditswe na John Reynolds Zimwe mungero zukuri kandi nziza cyana zisubiza intege mumuntu zaba zarigeze kuza mubitekerezo byange niyumuntu wa maze gupfa wigeze kubaho witwa Geoge Lennox.Yari umujura ruharwa w’amafarashi mu akarere kamwe ko muri Amerika yarari mugifungo azira kongore kwiba kandi amafarashi
Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo. Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya. Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?”
Intengo ya Bibiliya mubyukuri si ukwita kuri Satani ni imirimo ye. Nubwo muri Bibiliya tubonamo ibintu byinshi bihishura imico ye n’imilimo ye. Hariho igihe Satani yari malayika mwiza ariko aza guhinduka aca ukubiri n’Imana umuremyi we,yifuza kumera nk’Imana. Imirimo y’umwijima Satani akora simyinshi sini imishyitsi. Igaragaza ishyaka rya Satani ryo kubangamira umugambi w’Imana n’ubwami bwayo.Asimbuza icyo Imana ishaka gukora no gusohoza kubw’imbaraga z’Umwuka wera.
Yesu, Inshuti Yawe Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe. Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana. Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose.
Ubwoba ni umwanzi uza bucece anyonyomba, agatera abantu bose, ku myaka yose, ndetse n’ahantu hose. Ararimbura kandi arambura, akaroga ibitekerezo byacu, akatwambura amahoro yacu yo mu mutima, ndetse akangiza umunezero wacu w’ubuzima. Bidutesha umutwe, tukabura ubwisanzure, tukarira, tukamera nk’abasazi ndetse tugacika intege. Mbega ibyiyumviro bibi kandi bitifuzwa!
“Dore ushaka ukuri kuri mu mutima. (Zaburi 51:6). Ugukiranuka niyo mico y’ukuri,mu kwibohera mubintu byose byo mur’ububuzima.. Mubyu kuri gukiranuka,ni igikorwa cy’umutimai, Kandi ni inyigisho y’urufatiro rw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Imana imenya ibitekerezo,n’imigambo iri mumu wa buri muntu. Azi neza ko ukuri ari urufatiro rw’ingenzi mubuzima.kuko ariyo Mana y’ ukuri. (Gutegeka. 32:4) Nukuri koko izaha umugisha ugukiranuka kukuri kuri mu mitima yacu. Mbese! Wumva wa shobora kuvuga ukuri mugihe uguweho n’ikintu kibi kandi nta muntu wa kubonye? Muyandi magambo ufite umuco wo kuvuga ukuri?cyangwa iyo nta muntu wakubonye igihe wa bikoraga witeguye kubeshya?
Bibliya itubwira, Imana imenya byose, kandi ko Ishyinguye inyandiko z’imibereho yacu. Tuzasabwa gusobanura ibyanditse muribyo bitabo ku munsi w’imperuka(Abaroma 14:11-12). Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje bahagaz’imbere y’iyo ntebe nuko ibitabo birabumburwa. Kandi nikindi gitabo kirabumburwa,aricyo gitabo cy’ubugingo abapfuye bacirirwa imanza z’ibyanditswe muribyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. ( Ibyahishuwe 20:12). Niduhagarara mu urubanza imbere y’Imana,abazaba batarahindura imibereho yabo ngo bayihe Kristo bazaba bara kerereweTutaka.
Yesu atubwira ko imiryango y’Ijuru itazigera idukingurirwa keretse nituvuka ubwa kabiri. Niyo mpamvu ubazwa ibi: Nshuti, mbese waba waravutse ubwa kabiri? Muyoboke w’itorero, waba warabyawe ubwa kabiri? Niba atari ibyo rero, warazimiye, kubera ko Yesu agira, ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona Ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3).
Mbese urishimye? Cyangwa se ubwoba n’umutimanama ugucira urubanza byakwambuye ibyishimo byawe? Waba se wifuza kwiyambura ubwo bwoba ndetse n’uko kwicira urubanza? Ushobora kuba wibaza, uti: “Mbese nzigera mbona ibyishimo mu buzima?” Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye. Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye.
Imvugo “umutima w’umuntu” nk’uko yakoreshejwe muri aka gatabo, bisobanuye icyicaro cy’ubumuntu, cyangwa “WOWE NYAWE”. Imana ntirebera umuntu ku gihagararo, ahubwo ireba mu mutima we. Nta kintu na kimwe Imana itazi.