Yesu atubwira ko imiryango y’Ijuru itazigera idukingurirwa keretse nituvuka ubwa kabiri. Niyo mpamvu ubazwa ibi: Nshuti, mbese waba waravutse ubwa kabiri? Muyoboke w’itorero, waba warabyawe ubwa kabiri? Niba atari ibyo rero, warazimiye, kubera ko Yesu agira, ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona Ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3).
Ushobora kwibaza, uti: “Bisobanuye iki kubyarwa ubwa kabiri?” Muri iyi minsi hari ukudasobanukirwa kwinshi ku byerekeranye no kubyarwa ubwa kabiri (Ibyakozwe n’Intumwa 8:18-25). Si ukuba umuyoboke w’itorero runaka, kuko bamwe baryinjijwemo no kugira ngo batate abakristo (Abagalatiya 2:4). Si ugusangirira ku meza ya Nyagasani, kuko bamwe baharira batabikwiye bityo bakarira gucibwaho iteka ubwabo (Abakorinto 11:29). Si ukwivugurura, kuko “Benshi bazashaka kwinjira ariko ntibabibashe” (Luka 13:24). Yewe, si no gusenga cyane, kuko Yesu aravuga, ati: “Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure” (Matayo 15:8).
Hari uwavuga ko agerageza uko ashoboye kose ngo afashe abatishoboye, agasura abarwayi, agakora uko ashoboye ngo abe umuntu mwiza buri gihe, maze akibwira, ati: Bidasubirwaho nabyawe ubya kabiri (Matayo 25:41-45). Reka da! Ntawe ushobora kwishushanya ngo abe uwo atari we: “Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobore kumvira” (Abaroma 8:7). Dukwiriye kugira umutima mushya, kuko Imana yavugishije abahanuzi, iti: “Nzabaha umutima mushya” (Ezekiyeli 36:26).
“Noneho, mbese kubyarwa ubwa kabiri ni iki?” Kubyarwa ubwa kabiri bigizwe no guhindurwa umutima, aho ubuzima bwo kwikunda buhinduka ubuzima bushya bwo gukorera Uwiteka. Biba igihe twiciriye urubanza twicuza ku bwo gukiranurwa kwacu, mu kwizera, tugatumbira Yesu ngo tubabarirwe. Iyo umwana avutse, ubuzima bushya buba buvutse, ari bwo bw’umuntu mushya ku bw’umubiri. Bityo, natwe iyo tubyawe ubwa kabiri, ubuzima bushya muri Yesu Kristo ku bw’Umwuka buba buvutse. Nibyo twita kuvuka. Kubyarwa ubwa akabiri muri Yesu Kristo “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo nk’uko bamwe babitekereza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, yifuza ko bose bihana” (2Petero 3:9).
“Mbese ni ryari mbyarwa ubwa kabiri?” Ibyanditswe biratubwira ngo “Uyu munsi niwumva Ijwi ryayo” (Abaheburayo 3:7-8). Ibi bivuze ko ku myaka waba ufite iyo ariyo yose, mu gihe icyo aricyo cyose, cyangwa se ahantu aho ariho hose, iyo wumvise umuhamagaro w’Imana kandi ukitaba ushobora kubyarwa ubwa kabiri ku bw’Umwuka.
“Mbese ibi bifata igihe kingana iki? Mbese ngomba gukura kugeza mbyawe ubwa kabiri?” Oya, n’iyo twaba tukiri abana batoya, turi abaragwa b’Ubwami bw’Imana, kandi ibyo bikatugira abana b’abaragwa. “Kandi ubwo turi abana bayo, turi n’abaragwa. Ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaragwa na Kritso niba tubabarana nawe ngo duhanwe ubwiza nawe” (Abaroma 8:17). Ibyo bishobora kubaho igihe uretse byose ugasanga Yesu ngo uronke imbabazi.
“Mbese ni gute kandi ni ryari ibi bizabaho?” Imana yo ireba mu mutima. Ibona ukuri kwawe. Iza igusanga ku bw’Umwuka wera, hanyuma ikakuremamo roho utajegajega (Zaburi 51:12). Ubwo nibwo uba ubyawe ubwa kabiri – Ikiremwa gishya muri Kristo Yesu, mu kumwizera (2 Abakorinto 5:17).
Hanyuma se, ni gute namenya ko nabyawe ubwa kabiri? Pawuro, mu rwandiko yandikiye Abaroma 8:1-10, yigisha ngo “Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe”. Bibiliya itwigisha ko abapfiriye mu byaha bazimiye, kandi ko baciriweho iteka n’umutimanama wabo mubi, na roho yabo mbi. Barasuzuguye, nta cyizere kandi nta Mana mu isi yabo. Ariko rero, umukristo wabyawe ubwa kabiri we ni umwana w’Imana, aba muri Kristo, yaracunguwe, ntagicirwaho iteka kandi ntacyo yishinja muri we, ndetse afite roho nzima. Byongeye kandi, yuzuye Umwuka wera n’ukwizera, kandi yiringiye ubuzima bw’iteka ryose. Urukundo n’amahoro by’Imana ubwenge bwa muntu butabasha gusobanura byuzuye umutima we. Akunda, yifuza kandi afite ububasha bwo gukora ugushaka kw’Imana. Yiringiye ubundi buzima nyuma y’urupfu, hamwe n’isezerano ryo kuzataha Ijuru. Mbese hari uwahinduka bene aka kageni ntabyibwire? Ntibyakoroha kubera ko “Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana” (Abaroma 8:16).
Niba ibyo bitarigeze bikubaho, ndetse ukaba utiyumvamo amahoro n’ibyishimo uterwa nabyo mu bugingo, wikwicara mu mudendezo ngo utuze, kuko urakina n’Imana ndetse n’ubugingo bwawe. Ni ngombwa ko ubyarwa ubwa kabiri.