Kumenya uburiganya bwa Satani hakoreshejwe Ijambo ry’Imana.
Intengo ya Bibiliya mubyukuri si ukwita kuri Satani ni imirimo ye. Nubwo muri Bibiliya tubonamo ibintu byinshi bihishura imico ye n’imilimo ye.
Hariho igihe Satani yari malayika mwiza ariko aza guhinduka aca ukubiri n’Imana umuremyi we,yifuza kumera nk’Imana. Imirimo y’umwijima Satani akora simyinshi sini imishyitsi. Igaragaza ishyaka rya Satani ryo kubangamira umugambi w’Imana n’ubwami bwayo.Asimbuza icyo Imana ishaka gukora no gusohoza kubw’imbaraga z’Umwuka wera.
Mugitabo cyo Kuva tuhasanga inkuru y’abarozi bo muri Egiputa uko bagerageje gukora ibitangaza bagerageza kwigana ibitangaza Imana yari ya koresheje Mose umugaragu wayo.No mu igtabo cya Yobu.Satani agaragaramo nkumunya shyari ryinshi kubera ubutungane bwa Yobu.Ya koresheje ubugome nubutiriganya kugirago arebeko Yobu yareka umugambi w’Imana.wasoma hehe?
Inzira za Satani zirazwi arizo,Itera bwoba,Amasezerano y’ikinyoma yo kubona ibyisi n’icyubahiro gu kekeranya,nibindi.Ibyo adushukisha mbere nambere bigaragara nkibyiza urebeye inyuma. Akibagirwa ko ushobora kugenzura neza kugirango umenye ibyihishe inyuma yabyo abandi bananiwe kuvumbura.Ashobora kugukiza uburwayi adakoresheje ubumenyi busanzwe ahubwo akoresha ubupfumu n’amarozi ahuma amaso ukaba mu isi y’ubumaje kugirango wizere ibyo akora ko ari ukuri igiheruka ibindi nuku kujyana murupfu.Dutangiye kwibaza ko haba hari imbaraga dukwiriye gutinya zikomeye ziri hejuru yacu benabo bantu bagwa mumutego wa Satani kubera ubwoba budafite aho bushingiye bakabaho bayoborwa n’ubwoba n’imyuka ya Satani.
Abantu benshi bagiye bagwa mumutego w’ibintu byagaragaraga nk’ibintu byiza kandi bihishe akaga gakomeye muribyo inyuma.Bakora igerageza ryo kuragura ibizabaho mu igihe kirimbere n’ubu konikoni bw’uburyo bwinshi bityo bakishyira mubuzima bwoguhora batsikamiwe n’imyuka mibi ya Satani.
Intego ya Satani nugukora ibishoboka byose agaca intege ukwizera k’uwubaha Imana kugeza ubwo avuye mubu Kristo Burundu. Ningombwa ko Umu Kristo akomeza ubutsinzi bwo kuba muri Kristo Yesu gusa.Akenshi ikifuzo cy’umuntu cyo kumenya byishi kubikorwa nimbaraga zitariz’Imana bisunikira uwo muntu mukugerageza kubishakashakisha akazisanga agengwa nimbaraga z’umwijimaKwizera kumuntu iyo guhamye kura muruhura kuburyo adashobora gukururwa nibyo areba cyangwa umubiri wifuza,ahubwo bituma ashikama muri Kristo.
Ibyatangiye mumuntu bizanywe nikifuzo cyogukora ibikorwa bya Satani bituma afatirwa murucundura rw’ubwoba ahora atinya ibishobora kuza mubaho mugihe kirimbere ubwoba bwizindi mbaraga zikomeye ubwoba bwo gutinya abandi bantu ndetse no gutinya Satani ubwe.Ubu bwoba buzirika umuntu wishyize mu bikorwa bida sobanutse.Kuvura benubu bwoba,Satani ajya abeshya ko afite umuti mwiza kandi ukiza vuba,ati umuntu wese wemera kunkorera ndamuha izindi mbaraga zikomeye ziruta izi mutera ubwoba Satani yerekana ko ugutinya indi myuka yubwoba biza rangizwa no guhabwa izindi imbaraga ze ziruta iza mbere. Ibyo bigatuma umuntu ashakisha izo mbaraga yamara kuzibona zika mwinjiza mu akaga karusha akambere kuba kabi!.Amahoro yatekerezaga agahinduka umuniho no kumanukira ikuzimu mububata bw’umwanzi aho ibyo yagusezeranije biba ubusa.Iyi niyo mikorere y’umwijima ya Satani.
Ikifuzo cya Satani nugusumba Imana ariko Satani siwe mbaraga y’ikirenga mu ijuru no mu isi ntashobora gusumba umwana w’Intama w’Imana nzima ntashobora gutanga amahoro siwe ufite ubushake bw’ubutsinzi bwacu ariko ntibi mubuza gukomeza gukora umu rimo we wo kuyobya abantu ngw’ahari arebe niba yabigarurira aka barimbura.Agerageza kuzana mumuntu ugu kekeranya Imana n’ubwami bwayo mumu tima w’umuntu.Nawe arashaka gushyiraho ikimeze nkishyaka rye ariwe mwami waryo.Rigatezwa imbere cyane n’ubwoba nuburiganya agenda akora mubantu.Akora ibitangaza kugirango bitume yireherezaho abantu abone uko ashyira ingufuri k’ubwenge bwabo batamenya ukuri (2Abakorinto 11:14,15). Ingaruka z’icyo kigoyi cye ni ukwangiza amahoro n’umutekano w’umuntu kugiti cye mumago iwabo ndetse no muri Leta.Ibyo bitekerezo byifatira abantu kuburyo bibatera ubwoba bwo kutaza tekereza gucika ubwami bwa Satani.
Satani ninyamaswa y’inkazi cyane.N’umwanzi ukomeye cyane wowe ufite! Nta cyubahiro agira habe namba numunya binyoma kandi nise wibinyoma ntakuri kuba muriwe (Yohana 8:44). N’umwicanyi,Umwangizi,niwe rugero rwiza w’urwango nububi bwose ntakiza yishigarije kiba muriwe.
Satani niwe wenyegeza ibibi byose mubantu kuriwe ikibi cyane ntara kibona.Niwe tangiriro ry’ikibi cyose ,ubwicanyi bwose gukubita abagore no kwangiza abana gusinda n’ubusanbanyi bwuburyo bwose gutandukanye abashakakanye ,kuroga no kwica amategeko.Yishimira gutera abanutu kwica amategeko ukonkwica amategeko bikarangira biteye ingarukambi kunzira karengane zika bigwamo.Nta girira impuhwe ababara niyo baba barengana Ukumene amaraso n’impfu nizo ntwaro akoresha mu gushyira mubikorwa imilimo ye.Yazanywe nukwiba no kwica.” (Yohana 10:10).
Iherezo rya Satani ryara teguwe rirazwi.Hari ahantu humuriro w’iteka yateguriwe hamwe n’aba malayika be (Matayo 25:41). Akora ukoshoboye ngo abone abo ayobya benshi atazababazwa wenyine mumuriro utazima.Abikora muburyo bwo guca intege ndetse no kurimbura Ukwizera kwacu.Abikora ahakana Ijambo ry’Imana kumugaragaro cyangwa agakoresha uburiganya bwe akoresha abizera b’akazuyazi mu Itorero ba ntacyo nitayeho bahisemo kuba aba Kristo batagira ababagenga.
Ugucungurwa kurahari kukuvana muburetwa bw’Umwanzi satani.Azakubeshya ko ntanzira yogu sohoka ufite.Ariko Bibiliya itubwirako Yesu yaje kutu bohora ingoyi zose za satani.Yazenye ukubaho n’ubugingo (Yohana 14:6). Ubwo yari akiri hano mu isi Yesu yagaragaje ubushobozibwe kuri sartani mugihe ya tsindaga ibishuko byose bya Satani aga siribanga imbaraga z’umwijima akoresheje Ijambo ry’Imana (Matayo 4:1-11; Mariko 9:25,26).Yesu ya tsinze imbaraga za Satani kubwo urupfurwe no kuzuka kwe.
Dushobora se kwifatanya nawe muri uko kunesha kwe? Ukunesha kudushoboza kunesha umwanzi natwe?Tugomba kubanza kumenya yuko twari twara fashwe mpiri na Satani yara tubohesheje ubwoba bwe.Ningombwa ko tugomba kwemerako turi abanyabyaha babaye imbata zabyo. Nitumara gusobanukirwa ko tuta kwirokora tuza hita turirira Imana iturokore.Tuzihana tureke ibyaha byacu. Dukwiriye kubya kira mukwizera amaraso ya Yesu Kristo niyo kwezwa nubutungane bwacu.Ningombwa ko twitanga tukiha Yesu tukemera imbabazi ze tukagenda tuyoborwa nukumvira Ijambo ry’Imana.Iyo dushohoje ibibisabwa atugabira amahoro ye agacubya imihangayiko iri mumitima yacu,aduhindura ibyaremwe bishya tukaba bamwe mubana be. Ibi nibyo bisobanuye kuvuka ubwakabiri.Umuntu wese utita kuguhamara kw’Imana aba akiri mungoyi z’umwanzi Satani kwi herezo uwo mushukanyi aza mujyana mwirimbukiro ryiteka hamwe nawe.
Niba utazi umugambi Imana ya kuremeye,iga Ijambo ry’Imana umusabe numutima wiringira nayo iza kwereka inzira.Imana iraguhamagara iwayo irashaka ko uhunga ubwami bwa Satani.Imana iguhe umugisha soma; Soma Zaburi 91.
Ibindi byanditswe;
Luka 11:20-23 Umunya mbaraga urusha Satani.
Abaroma 6:20-23 Kubohoka ku cyaha.
Yesaya 61:1 Kubaturwa ingoyi.
Abaroma 8:1,2 Kubohoka umutima ugucira urubanza n’umuvumo.