Urukundo

Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo. Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya. Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?” Yesu aramubwira, ati: “Genda uzane umugabo wawe hano”.

Arabic Bengali Chinese Dutch English French German Haitian Creole Hindi Indonesian Italian Japanese Kazakh Khmer Korean Lingala Mossi Nepali (Macrolanguage) Norwegian Persian Plautdietsch Portuguese Punjabi Rundi Russian Southern Sotho Spanish Swahili (Macrolanguage) Swedish Tajik Telugu Thai Turkish

2019 Gicuransi 9 in  Yesu, Urukundo, Ubutumwa Bwiza 3 minutes

Yesu, Inshuti Yawe Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe. Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana. Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose. Abantu bamwe ntibakundaga Yesu. Bamugiriraga ishyari ku buryo banamwangaga. Amateka ya Yesu ntabwo arangirana n’urupfu rwe. Imana yamuzuye mu bapfuye. Intumwa ze zarabibonye. Hanyuma yaje gusubira mu Ijuru.

Amharic Arabic Bemba (Zambia) Bengali Chinese Dutch English French German Haitian Creole Hindi Indonesian Japanese Kazakh Khmer Korean Lingala Malagasy Mossi Nepali (Macrolanguage) Norwegian Nyanja Oromo Persian Plautdietsch Polish Portuguese Punjabi Rundi Russian Southern Sotho Spanish Swahili (Macrolanguage) Swedish Tajik Telugu Thai Tonga (Zambia) Turkish Ukrainian Uzbek Vietnamese

2019 Gicuransi 8 in  Yesu, Urukundo, Ubucuti, Irungu 2 minutes