Mbese Urabohotse?
Tuba mu isi aho buri wese akunda kwisobanura. Akenshi ubwenge bwawe buba bukubwira ngo ntabwo ari ngombwa kwemera ukuri uko kuri, ibyo bigatuma ushakisha uburyo bwo kwisobanura, wibwira ko ibyisobanuro biratuma wumva ubohotse. Mbese utekereza ko ibyisobanuro bituma ukiranuka imbere y’Imana? Mbese gucungurwa kugira ibyisobanuro? Rwose ibyisobanuro byawe ntibizigera bikubohora. Ubwo Adamu na Eva bacumuraga, bagerageje kwisobanura, buri wese akagereka icyaha kuri mugenzi we, bibwira ko Imana irabihorera kubera ko bari bashakishije uko basobanura impamvu badohotse. Ariko kandi Bibiliya itubwira ko Imana yanze ikabahana. Imana ntiyita ku byisobanuro, kabone n’ubwo bagerageje kwikuraho icyaha ndetse bakigaragaza nk’abere (Itangiriro 3:9-19, Abagalatiya 6:7-8).
Abakristo bari guteshukwa akenshi nabo bakunze kwisobanura kubera imico idakiranutse yabo n’ibikorwa bibi, bagashakisha impamvu. Mu gihe ubajijwe ngo “Kuki wasibye gusenga ku cyumweru?” igisubizo cyawe kiba ngo “Hari aho nari nagiye, cyangwa se ngo ibi n’ibi byantwariye igihe bituma ntabasha kuza”. Iyo udashaka kwemera gukiranurwa kwawe, intwaro ikurikiraho yawe iba ari ugushakisha IBYISOBANURO – Uko wabyikuraho. Mbega ukuntu uri impumyi n’ibyisobanuro byawe! Ntunamenye ko uri impabe, uteye agahinda, umutindi, impumyi ndetse wambaye ubusa. Ikimwaro kirakwishe kandi ukitiranya ikibi n’icyiza. Nibyo, iyo ubajijwe amakuru usubiza ko ari meza mu gihe nyamara umerewe nabi, mu gihe uhishahisha ibikubaho, wowe nyawe, mu gihe ntacyo ugishaka kumva kivuga ku buzima bwawe, ariko ubwira buri wese ko byose bigenda neza kugira ngo badakomeza kugutesha umutwe. Imana irakuzi (Yesaya 5:20-21, Ibyahishuwe 3:17, Abaheburayo 4:12-13).
Ubwiriza umukire ibya Kristo, iby’Imana Rurema, maze hakaba ubwo agusubije ibyisobanuro cyangwa se akanakubwira ati “Nta mwanya mfitiye ibyo nonaha, uzagaruke ubutaha igihe nzaba ntahuze cyane”. Kubera iki? Kubera ko ugendereye amafaranga, kandi nawe nicyo cyisobanuro cyawe, ninarwo rwitwazo ufite muri ako kanya. Ariko umukene we azagusubiza ati “Abakire nibo bashobora gukorera Imana uko bikwiye. Mu gihe ntacyo nari nigezaho nanjye ubwanjye, simpamya ko hari icyo nakorera Imana”. Mwe mugikurikiye amafaranga, mwe mutunze ariko mukaburira Ijambo ry’Imana umwanya, nibyo koko Imana irababaza iti “Mbese inyungu ya muntu ni iyihe, mu gihe yagwije iby’isi byose ariko akabura ubugingo? Cyangwa se muntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?” (Matayo 16:26). “Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyijwe no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi kuko ari ntacyo twazanye mu isi kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe nabyo, kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshye no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mubibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, ariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi” (Timoteyo 6:6-10). Mukurikiye amafaranga cyane kugeza aho musuzugura gushyira mu bikorwa ugushaka kw’Imana umuremyi wanyu, ubuzima bwanyu, ndetse ari nayo byose (Luka 12:18-21).
Hari impamvu nyinshi abantu batanga bisobanura ku kintu runaka. Iyo ubajije inshuti yawe cyangwa uwo musengana uti “kuki utiyegurira Kristo? Kuki utihana?” bimwe mu bisubizo bikunze kuba ibi bikurikira: “Data ni umuyisilamu, ntabwo ashobora kunyemerera kuba umukristo. Ababyeyi banjye barakomeye cyane mu rusengero rwabo, kandi ibi byabatera gutakaza agaciro kabo. Byanze bikunze mama sinamukira ndamutse mbaye umukristo. Mu gihe ntari narangiza amashuri yanjye ntabwo nahita nkurikira iyo nzira ifunganye. Kwiga niyo ntego ya mbere nihaye, hanyuma nzakurikizaho Imana. Mu gihe ntari nabona umukobwa cyangwa umuhungu turushinga ntabwo najya mu byo gukorera Imana. Ntarabona ubucuruzi bwanjye bwite, ntabwo nanyurwa no gukorera Imana. Mu gihe ntari nabona ishoramari rimpa inyungu, sinanatekereza gukorera Imana”. Yewe muntu, yewe muntu! Ibi nibyo ubwira Imana; Umuremyi wawe kandi nyiri umwuka w’ubuzima bwawe. Nonaha Imana irakubwiye iti “Ntawe uzi ejo hazaza”??? (Yakobo 4:14-17, Ezekiyeli 18:20, Matayo 10:33-39, Luka 14:18-20).
Agakiza ntabwo kaburanirwa. Ukuri ni uko mudashaka kwicisha bugufi ngo mwihakane iby’isi. Icyo Imana ibasaba ni uko mwakwihana ubu. Ikiriho ni uko hari ibyo ukora byo gukiranurwa kandi ukaba udashaka kubihara cyangwa se ngo abantu b’Imana babimenye, habe no gukingurira umutima wawe Kristo ngo akweze ibyo bintu ukunda no kuruta Imana. Ukunda amashuri yawe, imyanya ikomeye, ibyubahiro, so, nyoko, umugore wawe, umugabo wawe, amafaranga, n’ibindi kuruta Imana. Ubu none bireke, ca akenge nyuma yo kwibaza ibi bibazo “Mbese mu kwirengagiza Imana, naba ndi gukora ibiri byo? Nshakisha impamvu igihe cyose Umwuka Wera aje kunshakisha? Mbese aya mahirwe yaba ariyo mahirwe yanjye ya nyuma, maze ibyisobanuro byanjye bigatuma ancika simbimenye? Mbese ni iki natanga ho ingurane y’ubugingo bwanjye?”
Yewe muntu usoma ibi, ushobora guhura n’ukuri guhoraho ko umunsi umwe Imana izakubaza impamvu wayisuzuguye, ubwo ahari nibwo uzemera ukuri. Mbega ukuntu byose bizajya ahagaragara! Nta na kimwe kizaguma mu bwihisho. Ikibazo cy’Imana kizatwika ukwishyira hejuru kose n’ibyisobanuro byose. Umuhanuzi Yesaya mu gice cya mirongo itatu, umurongo wa mbere yaravuze ngo « abantu bagisha abandi inama batari njye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi”. Mbese si ukwishyira hejuru kugutera kutibona uko uri? Iteka ryose uhora ushishikajwe no kugaragara neza. Ntushaka kwemera uburyo uri mubi.
Ku munsi wa nyuma, izo mpamvu n’ibyisobanuro bikubuza agakiza bizahaguruka maze bikwitambike bikurwanye. Inshuti zawe zigufasha kwishimira ubuzima zizaguta kandi nazo zizahura n’ingorane zazo bwite. Wowe ubwawe wenyine uzasigarana n’ibikorwa byawe. Yego n’ibyisobanuro hamwe n’impamvu byawe byose bizaba bihari, ariko kuri iyi ncuro nabyo bizaba bigucira urubanza kandi muzagerana imbere y’Imana. Ubwo Imana izakubaza iti “Mbese agakiza nakuzaniye ku isi kakumariye iki?” Ubwo nibwo uzamenya ko ibyo wahihibikaniye mu buzima byose byari urwitwazo kandi bizaguhamiriza ubugwari bwawe. Kandi uzaba warakererewe bitagishoboka kuva mu byisobanuro ngo ukore ugushaka kw’Imana, hanyuma urohwe mu nyanja y’umuriro n’amazuku, ubabazwe ubuziraherezo iteka ryose (Ibyahishuwe 20:10).
Uzi neza icyo ibyisobanuro byawe bihagarariye. Ibigufasha kuguma kure y’Imana biri muri wowe, mu mutima wawe. Mbese uzabyemerera kukwitambika kugeza ubuze Ijuru? Kuri uwo munsi, ibyo byisobanuro nabyo bizahinduka impamvu z’Ijuru zigucira urubanza – ko wakoze ibyaha ibi n’ibi mu mutima wawe, wibwira ko ari impamvu zisobanura ibyo wakoze ngo ubohoke, aribyo byakubujije Ijuru.
Igihe ntikirarenga ngo wihane – NONE. Imana iracyaguhamagara bigishoboka uyu munsi, si ejo “Ngwino mu rugo wa munyabyaha we, kuki utinda? Umucunguzi wawe araguhamagara ngo ngwino imuhira”, Imana yaravuze ngo “Ngwino none, kandi nimuze tujye inama; niko Uwiteka avuga: n’aho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, n’aho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera” (Yesaya 1:18). Nucumura ujye wumva agahinda mu mutima kubera ibyaha byawe, hanyuma usenge isengesho ryo kwihana. Ntukongere gutegereza, reka burundu impamvu za hato na hato maze ukingurire Imana umutima wawe, ntuzongere kwisobanura mu binyoma byawe ukundi. Nuza usanga Imana muri Yesu Kristo, nuramuka uje wicishije bugufi nk’umunyabyaha wihannye utagifite ibyisobanuro byo gutanga, nayo izakwakira.