“Dore ushaka ukuri kuri mu mutima. (Zaburi 51:6).
Ugukiranuka niyo mico y’ukuri,mu kwibohera mubintu byose byo mur’ububuzima.. Mubyu kuri gukiranuka,ni igikorwa cy’umutimai, Kandi ni inyigisho y’urufatiro rw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Imana imenya ibitekerezo,n’imigambo iri mumu wa buri muntu. Azi neza ko ukuri ari urufatiro rw’ingenzi mubuzima.kuko ariyo Mana y’ ukuri. (Gutegeka. 32:4) Nukuri koko izaha umugisha ugukiranuka kukuri kuri mu mitima yacu.
Mbese! Wumva wa shobora kuvuga ukuri mugihe uguweho n’ikintu kibi kandi nta muntu wa kubonye? Muyandi magambo ufite umuco wo kuvuga ukuri?cyangwa iyo nta muntu wakubonye igihe wa bikoraga witeguye kubeshya?
Mbese! Ufite umuco wo kwemeza umuntu ikintu kitaricyo arukumubeshya?.
Mbese! Ufite umuco wo kugura usabye umwenda kandi uzi neza ko utazabona ubwishyu?Mbese! ujya ubwira Imana ibintu nkuko bimeze mugihe cyo gusenga?
Mbese! Ujya ukora ibyo gukiranukara Imana igihe ibigusabye?
Mbese waba uri umwizerwaka ku byerekeye Bibiliya?
Mbese! Uburyo ugaragara inyuma niko uri koko no mumutima wawe?
Hari inkuru ya kwenyegeza ibyiyumviro mu igitabo ki Ibyakozwe n’Intumwa 5’1-11.N’iyumuntu witwa Ananiya na Safira bagurishi imitungo yabo nk’abandi ariko bo icyo bakoze bigize nkaho batanze umutungo wabo ba wuha Itorero kandi ba koze uburiganya bahisha igice kimwe cy’ibyo bagurishije. Anania na Safira bazanye ikice kibyo bagurishije isambu babwira Intumwa ko ariko bayigurishije.Uburiganya bwabo Imana yara buhishuye,kandi ibu cira urubanza,ako kanya nabo bahabwa igihano cyako kanya barapfa.Muri iyi nkuru yo mwitorero ryambere,icyaha cy’uburyarya cyahanishwaga igihano gitey’ubwoba.Imana nanubu ntiyihaganira ubupfapfa nkubu.Harubwo natwe dusho bora kumera nka Ananiya na Safira,tukagira imivugire irimo ubu ryarya.Bisa nkaho turiho twibagirwa inshingano zacu k’u Mana.Imana imenya neza neza imitima yacu nkuko iri,ikaba yiringiyeko tuba abanyakuri kandi tugakiranuka.
Umuntu w’inryarya yifata nkaho ari mwiza imbere yabantu mbese wamureba ukibwira yuko ari umu kiranutse kandi ari umunya binyoma,kuburyo habonetse ikintu yabonamo inyungu yabeshya kugirango akunde akibone. Ashobora kwigira nkaho ababajwe n’bakene cyangwa abadafite kivurira ndetse akana bavuganira ariko habaho igihe cy’ubtabazi nta kibonekemo cyangwa nwa bihe umwanya mbega ibyo avuga bihabanye nibyo avuga. Undi muntu ashobora kwigaragaza afasha abandi bantu ariko bikaba umwanya wo kubona ukuntu aba Taranga akabakwira kwiza muri rubanda. Undi yigira neza neza intungane ariko yabona uburyo akariganya mugenziwe amutwarira amafaranga,icyangombwa n’uko ntawa mubonye akora icyo kintu. Azigaragaza ko arumuntu ubayeho imibereho y’ikirenga kurusha abandi bantu mumicoye naho muriwe ari nryarya.Umuntu wese ufite beniyi myifatire aba arinryarya n’ukuri ntikuri muriwe.
Uburyarya bw’umuntu igihe cyose buhora ari ikizira k’u Mana. Yesu aravuga ati aba bantu banyubahisha iminwa gusa naho imitima yabo iri kure yange. (Mathayo 15:8). Ikintu cyabaye ingora bahisi k’umwana w’umuntu n’uguhuza ibyo avuga bigasa nibyo akora.Ubunyanga mugayo no kwizerwa biba muritwe nibyo rufunguzo rwo kubona imbabazi no kugirirwa neza n’Uwiteka.
Umu Kristo w’ukuri ni intanga rugero ku ubunyanga mugayo/ikitegererezo cy’ubunyangamugayo.Ugushisha kwe ko mumwuka binyana n’ubutungane bwe imbere y’Imana.Ugukiranuka kwa bagenzi bacu nukwigenzi kandi gukwiriye guhabwa agachiro no kubugenzura bida sanzwe. Mumagambo yacu n’ibikorwa byo mumirimo yacu ya buri munsi Katika, ndetse no mumasezerano tugirana n’abandi dukorana ningombwa ko twita kubukiranusi no kuba abanyakuri imbere yabo n’imbere y’Imana.Kugirango ibyo bigerweho ningombwa ko tubaho twiteguye ko niyo kuba abanyakuri byaduteza igihombo tuzaba twiteguye kuba abanya kuri.
Hari isomo twavana muriy’inkuru ikuri kira,umwarimu yabajije umusore umwe ikibazo;
Niko!,nguhaye amafaranga mirongo itanu 50 wavuga ikinyoma?
Umuhungu ati rekadaa!!“
“Mwalimu ati;ariko nguhaye 2000 ho wa vuga ibinyoma!”
Umosre ati rekadaa mubye ntibishoboka!.
Mwalimu ati ;nguhaye 2000,000 wa kwemera kubeshya?.
“Atangira kwibaza mumutimawe ati ye!!!? Ahaa!!! Aramusubiza ati nfite 2000,000 ntacyo ntakora!.
Inyuma yabo ariho undi muso asubiza agononwa ati ariko mubye! Ni kuki ubaza icyo kibazo?
Ikinyoma ntikiva kuwa kivuze amafaranga nibyo agurwamo byose bizashira ariko ikinyoma kizahora aricyasha kuwa kivuze..”
Ukuri ningenzi kuburyo twagombye kurenganywa tukuzira. Iyo twiteguye kuvuga ikinyoma kugirango twirengere tuve mukarengane k’igihe gito tuba dutakaje ikinti cy’agaciro aricyo ubunyanga mugayo bwacu,kandi nta kiguzi twabona cyo gutanga ngo twongere dusubirane ubunyanga mugayo bwacu. Amafaranga umuntu abonye muburyo bw’uburiganya aba atanze iki guzi gito cyane agura umutima umucira urubanza n’urubanza rw’iteka Imana igiye kuzana kubanyabyaha bose bo mwisi
Uravuga uti jyewe nd’uw’umucyo Umucyo w’Imana kandi ikigaragara aruko ukora ibikorwa bibi! Nka;
- Wanga kubabarira mweneso!
- Ntushobora kwiyunga nuwo wahemukiye!
- Ukuri nako ugushyiramo umunyu /igikabyo!
- Wivuguruza mubyo wa sezeranyije kuza kora.
- Wiba Imana amaturu n’ibyacumi.
Gukiranuka nikizame cy’umutima.Imana izi neza ibyo twibwira bihishwe mumitima yacu nta na kimwe ahishwa amenya byose,na.Kandi hariho igihe tutabwira Imana ibiturimo nkuko yo Ibibreba, cyangwa uko twe twiyumva muritwe.haribwo tutereka bagenzi bacu ukoturi byukuri mumitima yacu.Huenda.Umuntu nyakuri ufite umunezero w’ukuri ni wawundi w’umukiranutsi k’Umana kandi wiyakira akemera uko ari kandi ni tworohera Imana tuka yiyegereza izi ngorane zose ziza tuvaho.
Imigambi yacu ni ibyo twemera bikwiye gushyira ku kigero cyo gukiranuka.Gutsinda iki kizame mubikorwa byacu imbere y’Imana n’abantu,hakenewe impinduka yo mumutima kuko ibigaragara inyuma bisobanura ibiri mumitima yacu.Nose! urakiranuka? Imana idusaba ubutungane,n’abantu bose bara bwiteze,natwe ubwacu biza tugira umumaro mwinshi nicyo gituma gukiranuka ariby’igiciro kinshi.Iyo niyo mibereho ifite agaciro. “Twita cyane kukugira imitima ita ducira urubanza dufite ubushake bwinshi inyota yo gukiranuka muri byoseTuna.” (Abaheburayo 13:18. Soma kandi mugitabo cy’Abalewi;19:35-36 n’Imigani;19:5.