Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo. Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya. Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?” Yesu aramubwira, ati: “Genda uzane umugabo wawe hano”.
2019 Gicuransi 9 in Yesu, Urukundo, Ubutumwa Bwiza 3 minutes
Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye. Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye. Imana iradukunda. Ikunda buri wese. Imana iradukunda bihebuje, byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu muri iyi si. Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yakijije abarwayi kandi ahumuriza abihebye. Yahumuye impumyi. Yigishije abantu byinshi. Inkuru y’ubuzima bwe wayisoma muri Bibiliya. Umugabo yari atuye mu mujyi, yishimye hamwe n’abahungu be babiri. Yibwiraga ko byose ari byiza. Umunsi umwe, umwe mu bahungu be amwivumburaho, hanyuma araza aramubwira, ati:
2019 Gicuransi 9 in Yesu 3 minutes
Yesu, Inshuti Yawe Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe. Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana. Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose. Abantu bamwe ntibakundaga Yesu. Bamugiriraga ishyari ku buryo banamwangaga. Amateka ya Yesu ntabwo arangirana n’urupfu rwe. Imana yamuzuye mu bapfuye. Intumwa ze zarabibonye. Hanyuma yaje gusubira mu Ijuru.
2019 Gicuransi 8 in Yesu, Urukundo, Ubucuti, Irungu 2 minutes