Byanditswe na John Reynolds
Zimwe mungero zukuri kandi nziza cyana zisubiza intege mumuntu zaba zarigeze kuza mubitekerezo byange niyumuntu wa maze gupfa wigeze kubaho witwa Geoge Lennox.Yari umujura ruharwa w’amafarashi mu akarere kamwe ko muri Amerika yarari mugifungo azira kongore kwiba kandi amafarashi
Mu mwaka wa 1887 na 1888 mugihe k’imbeho ,ya koraga mu birombe bya korota.Aho yakoreraga yabonyeko ari ahantu hamuteza akaga.Bityo afata ikemezo cyo kubimenyesha aba mukuriye,aba mukuriye bakoze igenzura bafata ikemezo kivuga yuko aho hantu hari umutekano nta kibazo.Bya tumye Lennox ategekwa kuhaguma.Nuko umugororwa ara byemera,ariko yari atarigera akora akazike mugihe kirengeje isaha imwe,ubwo purafu yohejuru ya manuka ika mugwaho imubundikira amasaha abiri yose.
Isaha yo kujya kurya ibya kumanywa igeze bara mubura,umukwabu uratangira wo gushakisha umufungwa nuko baza kumusanga munsi yikirundo cya purafu.Basanze umwuka usa naho wa muvuyemo bamujyana kwa muganga wa gereza atanga itangazo ko uwo muntu yari yapfuye.Umubiriwe wajyanwe kubitaro aho ba wogeje ba kana wambika ,mbere yuko ashyingurwa.Isanduku ye yara kozwe izanwa kubitaro.Umushumba wa gereza yari yahageze kugirango ayobore umuhango wo kumuherekeza no kumusezeraho byanyuma,cyari igihe cya kababro.Infungwa ebyiri zategetswe numukozi w;ibitaro guterura umurambo bawukura aho waruri bashyira mu isanduku yoguhambamo nuko barumvira umwe afata amaguru undi umutwe baraterura ,bagi sohoka mucyumba uwari ufashe umutwe atsitara kugikono cy’indabo aragwa maze umutwe wu wapfuye ura mucika wi kubita ku isima ngo pooo!!! Bagiye kumva bumva gutaka kwinshi nkuk’umuntu ukomeretse bikabije naho niwa mupfu uriho utaka.Bitabaza umuganga,umuganga atarahagera uwari wapfuye atangira kugaragaza ibimenyetso byubuzima,aba saba amazi yo kunywa,Umuganga amugenzuye asanga ukuguru kumwe kwari kwa vunitse ategeka ko asubizwa mubitaro ahoy a maze amezi atandatu.Isanduku yoguhambamo yari yateguriwe bayihambamo indi nfungwa we yambikwa umwenda wa gereza ajyanwa mubitaro nyuma yamezi atandatu asubira kukazi ke.
Nigiye ibintu byishi ku imibereho yuyu muntu mugihe gito yaramaze apfuye amakuru ye nayahawe n’undi mufungwa babanabga Nfite ubushake no guhatwa kwinshi, nifuzaga guhura na Lennox amaso kumaso ngo mwiyumvire abyivugira mwirebera nayange maso;namaze amenzi menshi bitanshobokera guhura nawe.Ariko amaherezo byaje gukunda.Bamaze kumvana mukirombe cya korota banshyize ahantu mu ibiro bya gereza kugirango mbafashe gutegura zimwe munkuru z’umwaka mbere yuko urangira.Inkuru yumuntu wazutse yarishyushye uvugwa hose na buri wese.Nuko umunsi umwe uwo muntu wazutse aza kunyura hafi y’ibiro byange sinatindiganije nahise muhereza urupapuro rumusaba kwinjira mu ibiro byangeYaraje turibwirana turamenyana nuko niyumvira namatwi yange anyibwirira ibya mubayeho n’umunwa we bwite izo nkuru zari zitangaje cyane;We ni umusore utarengeje imya mirongo itatu yari inzobere mu kwangiza kandi yari yarize cyane urumva rero ko yari afite ubwenge bwinshi.
Igice kinkuruze gitangaje cyane nicyagihe yari yapfuye.Nari umunya makuru.Nanditse inkuruze azivugira we kugiti cye.
Yatangiye ambwira ati kuva mugitondo nari niriwe nfite ubwoba ko harikintu kibi kigomba kumbaho;Niriwe ntamezeneza kuburyo nagiye ku unkuriye nyakubahwa Grason mubwira uko numva meze musaba ko yaza akgenzura aho ndiho nkorera yaraje kandi akora igenzura ry;imbitse,nuko antegeka gusubira mukazi avugako ntakibazo gihari yatekerezaga ko wenda nataye umutwe nuko nasubiyeyo nkomeza gucukura gasegereti mara nkigihe kisaha imwe.Ngiye kumva numva ntunguwe n’umwijima nuko ngiye kubona mbona umuryango munini w’icyuma uri kinguye nange ndinyuramo.Nuko numva igitekerezo kinyinjiyemo kinyemeza ko napfuye nkaba nimukiye mu iyindi isi.Nta wundi muntu nabonaga cyangwa ngo ngire irindi jwi numva.Bitewe n’impamvu gewe ntashoboye guso banukirwa natangiye kugenda nyura muri rya rembo rikinguye maze kugenda urugendo rutari ru nini mbangeze k’umugeze mugari.Ho ntihari mu mwijima nta nubwo hari umucyo hari icyezezi nk’icya nijoro igihe hari nyenyeri nyinshi. Ntara mara umwanya munini kuriyo nkombe yuruzi ntangira kumva amajwi yumuntu ugashya aza ansanga aho nari indi ku nkengero.
“Ntakintu nigeze mvuga amara akanya gato anyitegereza nuko arambwira ati;niwowe nje gutwara nuko antegeka kwicara mu ubwato ngo tujye hakurya y’’uruzi.Nda mwumvira ;iyo nashakaga kugira icyo mubaza sinabishoboraga kuko ururimi rwange numvaga rwagobwe rusa nurufashe munkanka hanyuma tuza kugera ha kurya mva mubwato ariko uwarutwaye ubwato si nongeye kumubona sinamenye aho anyuze.
“Nuko nkimara gusigara genyine,sinamenye icyo ndibukore.Imbere yange mpabona inzira ebyiri zerekeza ahantu h’umwijima.Imwe murizo yari ngari cyane kandi yagaragaraga ari nyabagendwa indi nayo yari ifunganye nayo mbona ikomeza igana ahandi.Muburyo ntazi nanyuze muri yayindi ngari.Ntarigira imbere inzira nari nciyemo irushaho kuba umwijima ariko uko nakomezaga kwigira imbere nabonye umucyo uturuka kure umurikira wa nfashije gukomeza urugendo rwange.
“Mukanya gato na sanganiwe n’ikiremwa ntashobora guso banuza amagambo yange.Nshobora kuguha ifoto yuko cyasaga gusa. Cyarigifite ishusho iteyubwoba.Yendaga kugira isura yumuntu ariko yari munini kuruta umuntu naba narigeze kubona yari muremure asumba metelo eshatu. Yari afite amababa mumugongo we Yari urukara cyane asa nagasegereti najyaga ncukura,kandi yasaga nuwambaye ubusa butsinsima.Yari yitwaje icumu mukuboko kwe uruti rwaryo rwari metelo eshanu amasoye yasaga namabiye y’umuriro.Amenyoye yeraga cyane yarafite uburerbure bwa santi metelo imwe izuru rye niba naryita izuru ryari rinini kandi ribyataraye imisatsi ye zari intsinga ndende zi remereye .Yaryamaga kubitugu bye binini,Ijwirye ryari rimeze nkintare itontoma igeze mumuhigo wayo.Rwa rumuri ruto nabonaga nirwo rwatumye nshobora kumubona.Nki mubona mpinda umushitsi yasaga nuwenda kuntera icumu.Natunguwe nurusaku rw’induruye mpita mpagarara aranyinginga ngo tu jyane. Ubwo mujya inyuma turagenda,Nari gukoriki kindi?Tukigenda mbona umusozi munini cyane umeze imbere yacu. Igice k’imbere yacu cyasaga nicyegutse cyane umusozi wasaga nkaho waciwemo ibice igice kimwe kiratwarwa.Imbere yicyo gikuta cy’umusozi gihagaze imbere yacu mbona handitsweho amagambo agira ati IYI NIYO GIHENOMUN..Wamuyobozi wange akoresha uruti rw’icumu yarafite akubita gatatu cyane kuri wa musozi ucikamo urwobo twembe twinjiramo.
“Twamaze akanya tugenda mu mwijima w’icura burindi.Nagendaga nyobowe nimirindi yumuyobozi wange wangendaga imbere nange nka mukurikira.Munzira twanyuragamo hose nagendaga numvu abantu bahirita cyane nkabariho basamba.Uko nigiye imbere guhirita kuki yo ngera numvise rwose induru zabataka bati amazi.amazi ,amazi! Ubwo mbangeze ku irindi rembo ndinyuraho,nashoboye kuhumva amamiliyoni yamajwi bahamagara bati;Amazi,Amazi,Amazi!!.’Mu kanya nkako guhumbya irindi rembo riba rira kingutse kubera imirindi yuwari imbereyange, na sobanukiwe yuko kuko twari twatambute umusozi munini ubu noneho twinjiye mu kibaya kinini..
Ubwo wawundi warunyoboye ansigaho muri icyo kibaya aragenda ajyagusanganira izindi roho za zimiye ngo azigezehe aho.“. Namaze umwnya moto aho,aribwo ikindi kiremwa gisa nicyambere cyaje arko cyo cyari gifite inkota muntoki mu ikimbo k’icumu.Yaraje ku mbwira iby’urubanza rwange mukanya yavuganye ijwi ry’itera bwoba mu mutima wange Ara mbwira ati ubu uri mumuriro utazima‘ ‘Ubu ntabyiringiro ugifite ati igihe wanyuraga muri wa musozi nt’amajwi ataka asaba amazi ngo bahoze indimi zabo zari za kakaye wumvaga? Muri uwo musozi ari irembo rikingurwa ririmo urwobo rw’inyanja y’umuriro utazima.Mu kanya gato aho niho uri buciribweho iteka.Mbere yuko wo herezwa aho hantu utazongera kuva ukundi urahabwa igihe gito hano hantu aho abarimbuka bose babanza kunyuzwa bagahitamo ikintu cya banezeza mugihe gito mugihe bata rajya munyanja yaka umuriro.
Ku bwicyo nahasigaye jyenyine sinzi niba byaratewe n’ubwoba bwinshi narinfite icyogihe!“nasaga n’umuntu utaye umutwe.Umubiri wange wose ucika integer.Imbaraga zange zira nsiga,amaguru ana nirwa kwihanganira uburemere bw’umubiri wangeNaniwe cyane ntangira kujugumira mpita niceka hasi ntafite uwo ntakira kuko nabonaga ndijyenyine.Ubwo nfatwa n’agatotsi nasaga n’usinziriye kandi ndi maso nda rota.Hejuru yange ariko kure nahabonye umugi mwiza cyane tujya dusoma muri Bibiliya.Ubwiza bwawo ni ntagereranywa inkuta zawo zari yaspi nziza.Nabonye ibigarama binini cyane byuziye indabyo.Mbona kandi umugezi w’amazi y’ubugingo n’inyanja y’ibirahure.Nabonaga amatsinda y’abamalayika acacana asohoka yinjira muri uwo mugi baririmbaga indirimbo nziza cyane.Nitegereje mbana mama wambyaye wari umaze igihe apfuye ariko yapfuye yara kijijwe mbona ahagaze hagati ya ba bamalayika mbona anyitegereza kandi agerageza kundembuza ngo mu sange aho ari,ariko nti bya nshobokeye kugera aho yarari nasaga nk’uwatsikamiwe numutwaro munini cyane kuburyo ntari gushobora kwinyeganyeza ngomve aho narindi ngo njye aho yari ari.Numva akayaga keza gahuhiye muri zandabyo numva ugutama kumuhumuro w’indabyo z’Ijuri numva n’amajwi yindirimbo nziza ziteye umunezero mwinshi uwazumvaga,nuko ndavuga nti;ayiii weee iyaba naringize amahirwe yokwibera hariya hantu.
“Igihe nari nkinywera kuri iki gikombe by’umunezero,mukanya cyahise gikurwa kumunwa wange mumbaraga nyinshi.Nkurwa mubitotsi,mvanwa muricyo gihugu cy’umunezero n’umuyobozi w’icyo gihugu cy’umwijima nari ndryamyemo,ati igihe cyawe kirarangiye ugiye kujyanwa mubuzima bwawe bw’iteka.Yantegetse kumukurikira nsubiye inyuma ninjiye munzira irimo umwijima yacaga mu musozi wa muyobozi andi imbere,kugeza ubwo twageze ku irembo ryakingurirwaga kuruhande rwi iyo nzira ubwo twara tambutse dutunguka kuyindi nzira’Ayiweee!!! dore inyanja yaka umuriro.
“Imbere yange na shoboye kubona,yanyanja y’umuriro namazuku kuburyo bugaragara neza.Imihengeri yarutura yumuriro yigaraguraga hejuru yiyindi niyindi mihengere yibirimi by’umuriro byara turagurikaga bigatumagira hejuru mu ikirere bimeze nkibitwawe n’umuyaga wa serwakira.Muriyo nabonaga abantu bataka cyane bazamurwa hejuru muri yo serwakira yumuriro ariko bakagaruka bikubitahasi cyane mundiba yiyo Nyanja yaka umuriro.Muri icyogihe numvaga amajwi menshi cyane aturuka muriyo Nyanja atuka Imana ibitutsi bibi. Bara borogaga cyane biteye ubwoba ,basaba amazi yokunywa..
“Nkebuka inyuma gato aho nari nanyuze ninjira mbona amagambo atey’ubwoba yanditse ho ngo;Uru nirwo rubanza wa ciriwe!!!.Mukanya gato nahise nibira muriyanyanja .Nafashwe ni inyota yamazi narintarumva naho nakabereye.Mugihena natakaga cyane nsaba amazi nibwo nafunguye amaso mbona ndi mubitaro bya gereza.
“Ntamuntu nigeze mbwira iyinkuru yange kuberako natinyaga ko abakuru ba gereza babyumva,Bari gukeka ko ndumusazi bakanfungira mubasazi.Ibibintu byose nanyuzemo byatumye rwose nemera nta shidikanya ko hariho ijuru hakabaho numuriro utazima.Ariko hari ikngenzi kiruta ibindi nuko ntazongera kujya mumuriro ukundi!
Nkimara kubonako nagize amahirwe yo kugaruka ku isi nahise mpa Imana ubugingo bwange mugihe cyose nzaba nkiri kuriyi isi nzabaho nkurikira Kristo.Nubwo amasusho atey’ubwoba yo muri gihenomu atazava murige ariko n’amashusho meza y’ijuru nibibera mu ijuru ntazava mumutima wange ngo nyibagirwe.Mugihe kidatinze nzajya mu ijuru nzabonayo mama nkunda cyane.Nzemererwa kwegera yankombe y’uruzi rw’ubugingo ntemberane na abamalayika mu ijuru ryose.Tuza tembera hejuru yimisozi nibibaya twihumuriza indabyo nziza zo mu ijuru twu mva indirimbo nziza zabacunguwe,ibi biza hanagura amarira yose yatewe nubuzima bwo kuba umu Kristo hano ku isi,nahagaritse imibereho yo kwinezeza nakoze ntari naza hano muri gereza nkasiga inshuti zange twabanaga dukorana ibteye Imana agahinda ntacyo bintwaye kuko nahisemo kubana nizindi nshuti nziza dufatanyije urugendo rujya mu ijuru.“ Turavuga aya magambo tuyabwira abasomyi bacu nkuko twayahawe na Lennox ubwe.
Imana ihe umugisha izinyigisho za Lennox zishobore gu hwitura imitima yabandi bantu bazimiye bashobore guhindukirira Imana