Mbese Urabohotse? Yewe muntu usoma ibi, ushobora guhura n’ukuri guhoraho ko umunsi umwe Imana izakubaza impamvu wayisuzuguye, ubwo ahari nibwo uzemera ukuri. Mbega ukuntu byose bizajya ahagaragara! Nta na kimwe kizaguma mu bwihisho. Ikibazo cy’Imana kizatwika ukwishyira hejuru kose n’ibyisobanuro byose. Umuhanuzi Yesaya mu gice cya mirongo itatu, umurongo wa mbere yaravuze ngo « abantu bagisha abandi inama batari njye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi”. Mbese si ukwishyira hejuru kugutera kutibona uko uri? Iteka ryose uhora ushishikajwe no kugaragara neza. Ntushaka kwemera uburyo uri mubi.
Buri wese ku isi aba ashaka kubona ibyiza gusa mu buzima. Buri wese aba ashaka kurya neza kandi akabona ibihagije, agasangira n’inshuti ze ndetse n’abashyitsi be, imyambaro iboneye kandi myinshi; ihagije ku buryo abona iyo ahinduranya buri gihe, cyane cyane mu minsi mikuru, inzu nziza, nini, ihagije kandi ikomeye. Muri Matayo 6:32 Yesu atubwira ko Imana izi ibyo dukeneye byose. Kandi muri Luka 12:30, Imana iragira iti “Burya So aba azi ko namwe mubikeneye”. Niba watonganye cyangwa se warwanye na mugenzi wawe, ntutekereze ko mugiye kubana mu mahoro. Nimutiyunga, ubwoba n’imvururu bigiye kubakurikirana. GUSESAGURA BITERA IGIHOMBO -ARIKO –