Buri wese ku isi aba ashaka kubona ibyiza gusa mu buzima. Buri wese aba ashaka kurya neza kandi akabona ibihagije, agasangira n’inshuti ze ndetse n’abashyitsi be, imyambaro iboneye kandi myinshi; ihagije ku buryo abona iyo ahinduranya buri gihe, cyane cyane mu minsi mikuru, inzu nziza, nini, ihagije kandi ikomeye.
Twifuza kugira amafaranga ahagije yashobora kwishyura ibyo dukeneye byose; ayo gushora mu bucuruzi, ayo kwivuza mu gihe twarwaye, ndetse ahagije kugira ngo dushobore no gusura inshuti zacu ziba mu yindi mijyi ya kure. Buri wese yifuza kugira ibyiyumviro n’icyizere byo gutera imbere mu buzima ku kigero cyo kuba yarazigamye ibyo kuzitabaza mu gihe havutse ibibazo bitunguranye.
Muri Matayo 6:32 Yesu atubwira ko Imana izi ibyo dukeneye byose. Kandi muri Luka 12:30, Imana iragira iti “Burya So aba azi ko namwe mubikeneye”.
Nta na kimwe muri Bibiliya kigaragaza ko Imana y’isi n’Ijuru irobanura abantu ishingiye ku ibara ry’uruhu cyangwa se ku nkomoka runaka. Mu buhangange bwayo, Imana yari izi ko abantu bose bakeneye ibintu bimwe. Imana kandi yaduhaye ububasha bwo kugera ku byo itugenera ngo tubeho. Yewe, ifite ishusho ya buri wese bwite mu gitabo cyayo.
Niba tutabasha gutera imbere mu buzima, si ikosa ry’Imana, yewe si n’iry’isi dutuyemo. Kandi nta nubwo twabasha kwirengagiza inshingano zacu ku bibazo duterwa n’abantu badukikije. Ariko hari benshi bahura n’ingorane kandi bakagerageza gukora uko bashoboye ngo bamenye impamvu badatera imbere mu buzima, ariko bikanga.
Hari n’abandi benshi bakomeza gushakishiriza no mu nzira mbi kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo. Ariko se, ni kuki twumva ko buri gihe tugomba gutsinda kugeza n’aho twifashisha inzira z’amafuti??? Imana iravuga ngo “Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ariyo ukoreramo imirimo yawe yose” (Kuva 20:9). Yewe n’Imana ntabwo iteganya ko umukozi w’umunebwe cyangwa se utita ku kazi ke, cyangwa se umukozi ukemangwa mu byo ashinzwe yabona ibyo kurya bihagije. Mbese ni ukubera iki twebwe tubyiringira???
Niba tudashaka gukora nk’uko bikwiye iminsi yose uko ari itandatu mu cyumweru, ntitukaniringire kugera ku bintu byiza mu buzima. Twagakwiye kwibona ahubwo dusabiriza ibyo kurya. Cyangwa se amafaranga azatwambure icyubahiro no gutera imbere.
Niba unebwa mu gihe umukoresha wawe atakureba, nta kundi bigomba kukugendekera. Nawe ntuziringire ko abakozi bawe bazakora neza kurenza ahongaho igihe nawe imbere mu buzima uzabasha kugira abo ukoresha. Imyitwarire yacu yose itagaragara, Imana yacu itagaragara irayizi neza. Iyo Mana izagororera buri wese ishingiye ku bikorwa bye. Dusoma mu Gutegeka kwa kabiri 32:35, ndetse no mu Baroma 12:19 ko guhora kw’ibikorwa byacu bizaturuka ku Mana.
Igipimo cya mbere cyo kumenya koko niba dukwiriye gutera imbere mu buzima kirigaragaza. Ni ukubaha ababyeyi bacu. Niba dutsinzwe iyo ntambwe ya mbere kandi y’ingenzi, nta sezerano twabona ryo kuzatera imbere mu buzima. Dusoma mu Ugutegeka kwa kabiri 5:16 ngo “Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza”. Dusoma kandi mu Abefeso 6:1-3 ngo “Bana mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko aribyo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (Iryo niryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi”. Kuvuma ababyeyi bacu nta kindi bituzanira uretse urupfu. Soma mu Kuva 21:17, haravuga ngo “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa”.
Igipimo cya kabiri kigaragarira ku kwizerwa n’uwaguhaye imirimo. Niba umuryarya, yaba inshuti yawe, umwanzi se cyangwa ubuyobozi, ntuzigera wiringira gutera imbere mu buzima. Kabone n’iyo umukoresha wawe yaba atabizi ko umwiba, cyaba igihe cyangwa se ibintu, ugomba guhora wibuka ko Imana isumba byose, kandi itagira ikiyihisha izigama imyitwarire ndetse n’ibikorwa byawe. Dusome mu Kubara 32:23 haragira hati “Muzaba mucumuye ku Uwiteka kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza”. Muri Luka 12:2, Yesu avuga ko “Kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana”. Muri Luka 16:12 ho Yesu yarabivuze ndetse arabisobanura kurushaho ati “Kandi niba mudakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?” Ntituzategereza kugira icyo twigezaho ubwacu niba tutarakiranutse mu by’abandi. Twagakwiriye ahubwo kugerageza uko twateza imbere imirimo y’umukoresha wacu, we utwishyura umushahara wacu mbere y’uko tumwereka ibyo twagezeho.
Niba warasezeranye kwishyura, niba warasezeranye kuza gukora, niba warasezeranye gutirura ibyo watiye, mbese niba hari icyo wasezeranye ariko ntuhagarare ku ijambo ryawe, nawe ntuziringire ko Imana nayo izakomeza isezerano ryayo. Niba ntawakwizera ijambo ryawe, nawe ntukiringire ko iterambere ryawe ryizewe. Niba uvuze ikinyoma cyangwa se ukemeza amafuti, ntukibwire ko wowe uzabwirwa ukuri. Mutekereze ku bugenere bw’indyarya. Mu Isezerano Rishya, Ibyahishuwe 21:8 dusangamo ko “n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku arirwo rupfu rwa kabiri”.
Abo kubeshya no kuvuga ibinyoma byorohera, no kwiba byaborohera. Niba uri umujura nawe itegure kuzibwa ibyawe n’abandi bajura. Muri 1 Abakorinto 6:10 Pawulo avuga ko “abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana”.
Niba warungutse amafaranga bikoroheye kandi vuba kubera ubucakura bwawe, ntiwiringire kuzayagumana. Ntabwo uri umunyabwenge cyane nk’uko ubitekereza. Dusoma mu Imigani 13:11 ko “Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, ariko urundarunda ibintu avunika azunguka”. Tugomba kwitegura ko imishinga yo gukira vuba vuba ishobora kurangira ahubwo idukenesheje. Imigani 28:22 haravuga ngo “Umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira, kandi ntamenye ko ubukene buzamugeraho”.
Reka dutekereze kuri RUSWA – Ni icyaha cyo kwakira cyangwa gutanga amafaranga ndetse n’izindi mpano, kugira ngo hatangwe amahirwe bwite adakwiriye. Ntacyo bivuze n’iyo waba uri mu bihe by’amaburakindi, ukandamijwe cyangwa se nta bundi bubasha ufite, ibi bibarirwa mu byaha bya ruharwa. Dusome muri Zaburi 26:9-10 “Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha, cyangwa ubugingo bwanjye nk’abavusha amaraso. Amaboko yabo arimo igomwa, ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano”. Nanone muri Amosi 5:12 haravuga ngo “kuko nzi ibicumuro byanyu uko ari byinshi, n’ibyaha byanyu uko bikomeye, mwabarenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagoreka imanza z’abandi aho muzica ku irembo”. No mu Kuva 23:8 tugasoma ngo “Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso abareba, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi”. Niba twarakiriye ikibindi cy’inzoga kugira ngo dushinje mugenzi wacu amafuti, tugomba kwitegura natwe ko abandi bazacyakira ngo badushinje. Ruswa ni kimwe mu bintu bikomeye mu gusubiza inyuma iterambere, haba mu bantu ubwabo cyangwa se n’igihugu muri rusange.
Ntiwiringire ko kwiga cyangwa kugira ubundi bumenyi bwihariye byazakugobotora mu maboko ya ruswa cyangwa mu kibi. Byonyine, guhinduka mu mutima wawe no mu ngeso zawe ku bw’amaraso yamenetse y’Umwami wacu Yesu, nibyo bishobora kugobotora ubuzima bwawe mu minyururu yose ndetse no mu byaha.
Niba wifuriza mugenzi wawe ikibi, yaba umwanzi cyangwa inshuti, ntuzagire ikindi wizera kuzahura nacyo kitari icyo kibi wifuriza abandi. Soma Zaburi 35:7-8 “kuko bantegeye ikigoyi ubushya badafite impamvu, kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya. Kurimbuka kumutungure, ikigoyi yateze abe ariwe gifata ubwe kimurimbure”.
Niba watonganye cyangwa se warwanye na mugenzi wawe, ntutekereze ko mugiye kubana mu mahoro. Nimutiyunga, ubwoba n’imvururu bigiye kubakurikirana.
Niba ubonye amafaranga cyangwa ikintu cyatakaye, ntukabigumane nk’aho ari amaronko yawe. Nudakora uko ushoboye ngo ubishyikirize nyirabyo, nawe ntugategereze ko uzabona ibyawe watakaje.
Ntukishingikirize ubukire bwa mugenzi wawe ngo ushake kumukiriraho. Hari ubwo nawe yahomba, hanyuma mwembi mukaburiramo. Birasaba ko wakorera amafaranga yawe ubwawe. Imigani 11:28 iragira it “Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi”.
Ntitukigishe abana bacu gusabiriza cyangwa guhoza. Iyo mico nyamara itari icyaha ku mwana, ariko yazamuviramo iminyururu izamufunga ahazaza. Ahubwo twemere ingorane z’ubuzima dukore iminsi itandatu, maze twige gutanga aho gusabiriza. Mu 2 Abakorinto 9:6-8 umuhanuzi Pawulo avuga ko “ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi. Reka buri wese atange uko yahawe mu mutima we, nta mujinya cyangwa se ingingimira, kubera ko Imana ikunda utanga n’umutima mwiza. Kandi Imana ishobora kukuzuza imigisha y’ubwoko bwose, kugira ngo ujye uhorana ibiguhagije, kandi ubone n’ibyo uha abandi.” Yesu yatwigishije ko ibyishimo bibonekera mu gutanga kuruta mu guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa 20:33-35).
Reka umunebwe udakunda gukora ahubwo akifuza kwigisha cyangwa kubwiriza, cyangwa se akimenyekanisha nk’umumisiyoneri cyangwa umuhanuzi watoranyijwe n’Imana n’itorero, ariko intego ye ari amaronko, ntazategereze iherezo ryiza. Ushobora gukora ibyaha byinshi ariko ibyo ntibizahisha ubunebwe bwawe. Guhanura ibinyoma nta kindi bikuzanira uretse gucirwaho iteka. Dusome muri 2Petero 2:1-3 haravuga ngo “Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abayisirayeli, niko no muri mwe hazabamo abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice, zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse. Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri. Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe, bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriweho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira”.
Ntuziringire gusarura ibyiza bitandukanye n’imbuto wabibye niba udafasha abapfakazi n’abakene, kandi ntuzategereze ko nawe hagira ugufasha mu gihe wagezweho n’ibyago. Niba ntacyo bikubwiye gufasha ababyeyi bawe bashaje, nawe ntuzategereze ko umuryango wawe ugufasha mu gihe cy’ubusaza bwawe. Dusome mu Imigani 21:13, “Uwica amatwi ngo atumva ugutaka k’umukene, nawe azataka kandi ntazumvwa”. Nibyo kandi dusanga no mu Abagalatiya 6:7-8 ngo “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru kuko ibyo umuntu abiba ari byo asarura. Ubiba umubiri we muri uwo mubiri, azasarura kubora. Ariko ubiba Umwuka muri uwo mwuka, azasarura ubugingo buhoraho”.
Ntukizere ko ubukungu buturuka ku bigezweho cyangwa ku iterambere ry’igihugu cyawe. Abasokuruza bo mu gihe cyahise nta mahirwe nk’ayo bigeze babona ariko Imana yabahaye umugisha, n’ubwo bahuye n’ibizazane, ibisitaza, ababarwanya, ubutayu ndetse n’imyuzure, n’ubwo bahuye n’igihe cy’icyi n’ubushyuhe birenze ndetse n’itumba rikomeye, n’ubwo bahuye no kurumba cyangwa uburumbuke bwinshi bw’imyaka yabo.
Nta na kimwe cyakumira iterambere ryacu mu gihe dukurikiza ugushaka kw’Imana. Nubwo twanyura mu bigeragezo no kwiheba, Imana izaduhumuriza kandi izadufasha.
Ariko twibuke ko amasezerano atubahirijwe ahinduka ibinyoma. Uburyarya no kubeshya bihinduka ubujura. Kuba mu cyaha na ruswa nta kindi bizana muri ubu buzima atari ubutindi, kandi nitutabyihana bizatuzanira urubanza rw’Imana, turangirire mu kurimbuka iteka ryose.
Umwizerwa we, azibuka isezerano yagize kandi azarisohoza, kabone n’ubwo byaba bikomeye kuruta uko yabikekaga ubwo yiyemezaga iryo sezerano, bityo ntazigera aba umubeshyi. Umwizerwa ntazigera aryarya, kabone n’ubwo yaba abifitiye uburyo bwizewe, bityo ntazigera aba umujura. Abafite umutima wuzuye urukundo rw’Imana (bakunda buri wese) bazirinda ibitekerezo bibi, amahane ndetse no kurwana, bityo ntibazigera baba abicanyi.
Wagira iterambere rito cyangwa rinini, watunga amafaranga make cyangwa menshi, niba uyakoresha mu kwishimisha, mu mikino cyangwa mu rusimbi, ntuziringire kuzabona ahagije mu gihe uzaba ufite ikibazo koko uyakeneye.
GUSESAGURA BITERA IGIHOMBO
Mu Imigani 21:17 dusoma ko “Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, ukunda vino n’amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi”.
Ntuzatekereze ko uzubaka imyitwarire yawe utabifashijwemo n’urukundo rwa Yesu. Mwihe wese, umusezeranye kwatura no kwihana ibyaha byawe wakoze mbere. Ntiwirate uwo uri we, ibyiza wakoze cyangwa se ibyo wagezeho. Muntu utagira YESU ni ubusa.
Nta cyizere na gike cyo kwitabaza abavuzi ba gihanga cyangwa se imbaraga z’abapfumu ko hari icyo byafasha umuntu ngo abone iterambere yifuza. Igiciro cy’icyiru ni ikindi gihombo.
-ARIKO –
Dushobora kwiringira ko Imana ishobora byose, Imana y’Ijuru n’isi isohoza amasezerano yayo yose yaduhaye, mu gihe natwe dukurikije inzira zayo. Nitwihana kandi niduhinduka, hari icyizere. Umwami Dawidi yavuze ko “Kuko amaboko y’abanyabyaha azavunika, ariko Uwiteka azaramira abakiranutsi. Uwiteka azi iminsi y’abatunganye, umwandu wabo uzahoraho iteka. Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago, mu minsi y’inzara bazahazwa. Ariko abanyabyaha bazarimbuka, kandi abanzi b’Uwiteka bazashira nk’ubwiza bw’urwuri, bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi. Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure, ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga. Kuko abahabwa umugisha n’Uwiteka bazaragwa igihugu, abavunwa nawe bazarimburwa. Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, akishimira inzira ye, n’aho yagwa ntazarambarara kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe. Nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi atereranwe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyo kurya. Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi, urubyaro rwe rukabona umugisha. Va mu byaha ujye ukora ibyiza, uzaba gakondo iteka. Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be, barindwa iteka ryose” (Zaburi 37:17-28). Soma no mu Imigani 19:17 haragira hati “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, nawe azamwishyura ineza ye”.
Niba twaragandukiye Imana n’umutima wacu wose, niba twarihannye ibyaha byacu byose, kandi niba Imana yaratubabariye, ndetse niba tuyubaha kandi niba dukora iminsi itandatu mu cyumweru, niba twita ku miryango yacu kandi tugaha ku byo dufite abakene, niba twarabereye abandi inyangamugayo mu byabo, noneho birashoboka ko twirinda kuzacirwaho iteka ku munsi wa nyuma. Dusome kwa Matayo 6:31-33 haravuga ngo “Ni uko ntimukiganyire mugira ngo tuzarya iki? Cyangwa ngo tuzambara iki? Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu Ijuru azi ko mubikeneye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, NIBWO IBYO BYOSE MUZABYONGERERWA”.