Umwami Yesu yaje mu isi gu kiza abantu aba kuye mubyaha byabo.Yiyambuye ubwiza bwe yambara akamero k’umu garage w’Imbata agira ishuso y’umuntu (Abafilipi 2:7). Ya pfiriye ibyaha byose byabari mu isi bose ara hambwa kumunsi wa gatatu ara zuka(1Abakorinto 15:4), Ajya mu ijuru aho yicaye iburyo bwase (Ibyakozwe 1:9). Intumwaze zara mubonaga ndetse nabigishwabe bagera ku ijana na makumyabiri bara mubonye nyuma yo kuzuka.Amaze kuzamurwa agiye mu ijuru abamarayika babiri babonekeye intumwa barazibwira bati uko mumubonye agiye niko muza mubona agarutse.Imana niyo yonyine izi igihe umwami azazira. Wenda hazaba ari nimugoroba cyangwase mugicuku cyangwa se mumuseke cyangwa mugitondo cy’agsusuruko cyangwase nimugoroba wa joro. (Mariko 13:35) “Nicyo gituma namwe mukwiriye guhora mwiteguye kuko mutazi umunsi n’igihe umwami wanyu azaziraho.Nuko rero namwe muhore muri maso kuko igihe mudatekereza aribwo umwami azabatunguriraho (Matayo 24:44).
Bamwe bajya bahanura igihe Umwami aziziraho,ndetse ntibatinye no kuvuga umunsi cyangwa isaha azaziraho.Ariko uwo munsi niyo saha ntanumwe uyizi ndetse n’Abamalayika bo mu ijuru cyangwa Umwana keretse Data wenyine.“ (Matayo 24:36). Azaza vuba nkuk’umurabyo urabiriza iburasira zuba ukagaragarira iburengera zuba. (Matayo 24:27). Azaza mugihe tuda tekereza nkuko umujura aza nijoro (2Petero 3;10). Uwo munsi azabatungura nk’umutego ufata (Luka 21;34). Imana mu bwenge bwayo butagereranywa azaza guhemba abantu ibi kwiriye ibyo bakoze.(Ibahishuwe 22;12)Ikinicyo mba bwiriza mwese nti MUBE MASO (Mariko 13;37)
Ibimenyetso by’ibihe n’ibyo kugaruka kwe.
Umwami yavuze urutonde rw’ibimenyetso biza tumenyeshako igihe cyo kugaruka kwe gisohoye.Nuko nimurebe igiti cy’umutini iyo ishami ryacyo ritoshye rika mera ibibabi,mumenyako igihe k’isarura kirihafi;Bityo rero nimubona ibyobyose bibaye nibwo muza menya ko uwo munsi wegereje uri kurugi.(Matayo 24:32-33). Hazabaho:
- Intambara n’impuha z’intambara.(Matayo 24:6)
- Ishyanga riza tera irindi shyanga (Matayo 24;7)
- Ibishitsi nimitingito yi isi Inzara n’ibyorezo (Matayo 24:7)
- Ubugome buziyongera n’urukundo rwa benshi ruza konja (Matayo 24:12)
- Abiyita kristo baza gwira n’abigisha binyoma hirya nohino.(Matayo 24:11, 24; Mariko 13:22)
- Bizaba ari ibihe bimeze nk’ibyo mugihe cya Nowa.(Matayo 24:37)
- Ibimenyetso mu izuba ,ukwezi n’Inyenyeri (Luka 21:25)
- Amahanga aza kuku umutima yibaza ibyenda kubaho (Luka 21:25)
- Abantu baza kuka imitima bagire ubwoba (Luka 21:26)
- Abantu bavuga bashakisha amahoro n’umutekano (1Abatesalonike 5:3)
- Ibihe birushya (2Timoteo 3:1-5)
- Bakunda ibibanezeza bafite ishusho yo kwera (2Timotheo 3:1-7)
- Abanduye bazagumya bandure (2Timoteo 3:13)
- Ubuhenebere no kugoma (2Wathesalonike 2:3)
- Kwibikira gukora iby’imibiri yabo irarikira (Yakobo 5:1-15)
- Aba suzugura bagakerensa (2Petero 3:3-10)
- Abantu bakerensa bagakurikiza ibyirari ryabo (Yuda 16, 17, 18)
Muri kino gihe hafi yibi bimenyetso byavuzwe byamaze kugaragara. Ubusambanyi gutandukana kw’abashakanye ubu tinganyi kwangiza nibindi bibi biri yongera buri munsi bira kwira hose kandi vuba.Ibyo byose nibindi byaha biriho bira tebutsa uku garuka k’umwami wacu.Ibi byose byaranditswe kugira muge mu hora mubyibuka ya magambo yose ya vuzwe n’abahanuzi kera na rya tegeko ry’umwami wacu mwa zaniwe n’abahanuzi n’Intumwa. (2Petero 3:2).Inkozi z’ibibi ziza terwa ubwoba nukuza kwe ariko aba kiranutsi baza wishimira.
URI TEGUYE SE?. Ufitanye amahoro n’Imana n’Abantu bagenzi bawe? Haba hari ijambo mu mibereho yawe rikubuza kuvuga ngo Amina?Ngwino mwami Yesu?(Ibyahishuwe 22:20)?