Agakiza
Intengo ya Bibiliya mubyukuri si ukwita kuri Satani ni imirimo ye. Nubwo muri Bibiliya tubonamo ibintu byinshi bihishura imico ye n’imilimo ye. Hariho igihe Satani yari malayika mwiza ariko aza guhinduka aca ukubiri n’Imana umuremyi we,yifuza kumera nk’Imana. Imirimo y’umwijima Satani akora simyinshi sini imishyitsi. Igaragaza ishyaka rya Satani ryo kubangamira umugambi w’Imana n’ubwami bwayo.Asimbuza icyo Imana ishaka gukora no gusohoza kubw’imbaraga z’Umwuka wera.
Bibliya itubwira, Imana imenya byose, kandi ko Ishyinguye inyandiko z’imibereho yacu. Tuzasabwa gusobanura ibyanditse muribyo bitabo ku munsi w’imperuka(Abaroma 14:11-12). Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje bahagaz’imbere y’iyo ntebe nuko ibitabo birabumburwa. Kandi nikindi gitabo kirabumburwa,aricyo gitabo cy’ubugingo abapfuye bacirirwa imanza z’ibyanditswe muribyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. ( Ibyahishuwe 20:12). Niduhagarara mu urubanza imbere y’Imana,abazaba batarahindura imibereho yabo ngo bayihe Kristo bazaba bara kerereweTutaka.
Yesu atubwira ko imiryango y’Ijuru itazigera idukingurirwa keretse nituvuka ubwa kabiri. Niyo mpamvu ubazwa ibi: Nshuti, mbese waba waravutse ubwa kabiri? Muyoboke w’itorero, waba warabyawe ubwa kabiri? Niba atari ibyo rero, warazimiye, kubera ko Yesu agira, ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona Ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3).
Imvugo “umutima w’umuntu” nk’uko yakoreshejwe muri aka gatabo, bisobanuye icyicaro cy’ubumuntu, cyangwa “WOWE NYAWE”. Imana ntirebera umuntu ku gihagararo, ahubwo ireba mu mutima we. Nta kintu na kimwe Imana itazi.