Gupakurura urutonde rw'ishakisha…
Nta bushakashatsi buherutse
Nta bisubizo Kuri "Query here"
Shakisha by FlexSearch
Urupapuro urimo gushaka ntirubaho cyangwa rwimuwe.
Umwami Yesu yaje mu isi gu kiza abantu aba kuye mubyaha byabo.Yiyambuye ubwiza bwe yambara akamero k’umu garage w’Imbata agira ishuso y’umuntu (Abafilipi 2:7). Ya pfiriye ibyaha byose byabari mu isi bose ara hambwa kumunsi wa gatatu ara zuka(1Abakorinto 15:4), Ajya mu ijuru aho yicaye iburyo bwase (Ibyakozwe 1:9). Intumwaze zara mubonaga ndetse nabigishwabe bagera ku ijana na makumyabiri bara mubonye nyuma yo kuzuka.Amaze kuzamurwa agiye mu ijuru abamarayika babiri babonekeye intumwa barazibwira bati uko mumubonye agiye niko muza mubona agarutse.Imana niyo yonyine izi igihe umwami azazira. Wenda hazaba ari nimugoroba cyangwase mugicuku cyangwa se mumuseke cyangwa mugitondo cy’agsusuruko cyangwase nimugoroba wa joro. (Mariko 13:35) “Nicyo gituma namwe mukwiriye guhora mwiteguye kuko mutazi umunsi n’igihe umwami wanyu azaziraho.Nuko rero namwe muhore muri maso kuko igihe mudatekereza aribwo umwami azabatunguriraho (Matayo 24:44).
Yesu atubwira ko imiryango y’Ijuru itazigera idukingurirwa keretse nituvuka ubwa kabiri. Niyo mpamvu ubazwa ibi: Nshuti, mbese waba waravutse ubwa kabiri? Muyoboke w’itorero, waba warabyawe ubwa kabiri? Niba atari ibyo rero, warazimiye, kubera ko Yesu agira, ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona Ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3).
Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo. Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya. Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?”