Udupapuro

Mbese urishimye? Cyangwa se ubwoba n’umutimanama ugucira urubanza byakwambuye ibyishimo byawe? Waba se wifuza kwiyambura ubwo bwoba ndetse n’uko kwicira urubanza? Ushobora kuba wibaza, uti: “Mbese nzigera mbona ibyishimo mu buzima?” Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye. Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye.

Yesu 3 minutes
Agakiza 12 minutes