Murugo

Murakaza neza kurubuga rwa Gospel hamwe na societe ya Bibiliya

Udupapuro

Bamwe bajya bahanura igihe Umwami aziziraho,ndetse ntibatinye no kuvuga umunsi cyangwa isaha azaziraho.Ariko uwo munsi niyo saha ntanumwe uyizi ndetse n’Abamalayika bo mu ijuru cyangwa Umwana keretse Data wenyine.“ (Matayo 24:36). Azaza vuba nkuk’umurabyo urabiriza iburasira zuba ukagaragarira iburengera zuba. (Matayo 24:27). Azaza mugihe tuda tekereza nkuko umujura aza nijoro (2Petero 3;10). Uwo munsi azabatungura nk’umutego ufata (Luka 21;34). Imana mu bwenge bwayo butagereranywa azaza guhemba abantu ibi kwiriye ibyo bakoze.(Ibahishuwe 22;12)Ikinicyo mba bwiriza mwese nti MUBE MASO (Mariko 13;37) Ibimenyetso by’ibihe n’ibyo kugaruka kwe.

“Amahoro, mbese amahoro ari hehe? Mu bihugu byacu, mu ngo zacu, cyangwa cyane cyane mu mitima yacu na roho zacu?” Uko kuboroga kuzuye agahinda kwakomeje kumvikana mu binyejana byahise ariko bigakomeza kugaragara ko isi irushaho gutera ubwoba no kunyeganyezwa n’imiyaga. Mbese nawe niko umutima wawe utabaza? Rwagati mu mibabaro no mu bibazo, mbese waba ubasha guhumeka amahoro y’umutima amwe aruta ibindi byose? Amahoro y’umutima, mbega ubukungu! Mbese koko dushobora kubona ubwo bukungu? Mu isi yuzuye amakimbirane, kwiheba, ingorane n’ibibazo? Muntu mu Buyobe Yesu Kristo, Umwami w’Amahoro Kwihana Kuzana Amahoro yo mu Mutima Amahoro Ahoraho Nzi amahoro, aho ataba

Amahoro 4 minutes

Byanditswe na John Reynolds Zimwe mungero zukuri kandi nziza cyana zisubiza intege mumuntu zaba zarigeze kuza mubitekerezo byange niyumuntu wa maze gupfa wigeze kubaho witwa Geoge Lennox.Yari umujura ruharwa w’amafarashi mu akarere kamwe ko muri Amerika yarari mugifungo azira kongore kwiba kandi amafarashi Igice kinkuruze gitangaje cyane nicyagihe yari yapfuye.Nari umunya makuru.Nanditse inkuruze azivugira we kugiti cye. “Nkebuka inyuma gato aho nari nanyuze ninjira mbona amagambo atey’ubwoba yanditse ho ngo;Uru nirwo rubanza wa ciriwe!!!.Mukanya gato nahise nibira muriyanyanja .Nafashwe ni inyota yamazi narintarumva naho nakabereye.Mugihena natakaga cyane nsaba amazi nibwo nafunguye amaso mbona ndi mubitaro bya gereza.

Kazoza 8 minutes

Mbese wari uzi ko hari uzi byose kuri wowe? Ni Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose. Yesu, Umwana w’Imana nawe azi ibyo wakoze byose. Azi ahashize, none, ndetse n’ahazaza. Aragukunda kandi yaje hano ku isi kugira ngo agukure mu byaha. Afite icyo yateganyirije ubuzima bwawe, ngo akuzanire ibyishimo. Umunsi umwe Yesu yaragendaga hamwe n’inshuti ze, agera mu mudugudu wa Samariya. Nuko Yesu yicara i ruhande rw’iriba ngo aruhuke mu gihe inshuti ze zari zigiye kugura ibyo kurya. Mu gihe Yesu acyicaye ahongaho, umugore aza kuvoma. Yesu aramubaza, ati: “Wampaye amazi yo kunywa?” Yesu aramubwira, ati: “Genda uzane umugabo wawe hano”.

Kumenya uburiganya bwa Satani hakoreshejwe Ijambo ry’Imana. Intengo ya Bibiliya mubyukuri si ukwita kuri Satani ni imirimo ye. Nubwo muri Bibiliya tubonamo ibintu byinshi bihishura imico ye n’imilimo ye. Hariho igihe Satani yari malayika mwiza ariko aza guhinduka aca ukubiri n’Imana umuremyi we,yifuza kumera nk’Imana. Imirimo y’umwijima Satani akora simyinshi sini imishyitsi. Igaragaza ishyaka rya Satani ryo kubangamira umugambi w’Imana n’ubwami bwayo.Asimbuza icyo Imana ishaka gukora no gusohoza kubw’imbaraga z’Umwuka wera. Niba utazi umugambi Imana ya kuremeye,iga Ijambo ry’Imana umusabe numutima wiringira nayo iza kwereka inzira.Imana iraguhamagara iwayo irashaka ko uhunga ubwami bwa Satani.Imana iguhe umugisha soma; Soma Zaburi 91.

Agakiza 5 minutes

Yesu, Inshuti Yawe Njye mfite inshuti. Ni inshuti nyanshuti ntigeze mbona ahandi. Ni nziza cyane kandi ni mudahemuka, ku buryo nifuza ko nawe wamumenya. Igikomeye kandi ni uko nawe ubwe yifuza kuba inshuti yawe. Ngiye kukubwira ibimwerekeyeho. Ushobora gusoma amateka ye muri Bibiliya. Kandi ntibeshya. Bibiliya ni ukuri. Ni Ijambo ry’Imana. Imana niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Niyo Nyagasani ku isi no mu Ijuru. Niyo itanga ubuzima n’umwuka kuri byose. Abantu bamwe ntibakundaga Yesu. Bamugiriraga ishyari ku buryo banamwangaga. Amateka ya Yesu ntabwo arangirana n’urupfu rwe. Imana yamuzuye mu bapfuye. Intumwa ze zarabibonye. Hanyuma yaje gusubira mu Ijuru.

Yesu, Urukundo, Ubucuti, Irungu 2 minutes

Mbese ubwoba ni iki? Ubwoba ni umwanzi uza bucece anyonyomba, agatera abantu bose, ku myaka yose, ndetse n’ahantu hose. Ararimbura kandi arambura, akaroga ibitekerezo byacu, akatwambura amahoro yacu yo mu mutima, ndetse akangiza umunezero wacu w’ubuzima. Bidutesha umutwe, tukabura ubwisanzure, tukarira, tukamera nk’abasazi ndetse tugacika intege. Mbega ibyiyumviro bibi kandi bitifuzwa! Ubwoba bwinjira mu ntekerezo zacu buhoro buhoro kandi bucece, ku buryo tutanamenya ko turimo kuba inzirakarengane z’ibyo byiyumviro bibi. Yewe n’akoba gake kamera nk’agatonyanga k’irangi mu kirahure cy’amazi kagahindura ibara ry’amazi yose. N’iyo ako koba kaba gake cyane, karamutse kadahagaritswe gatuma n’ibindi bitekerezo biva ku murongo. Gutinya Imana

Amahoro 7 minutes

“Dore ushaka ukuri kuri mu mutima. (Zaburi 51:6). Ugukiranuka niyo mico y’ukuri,mu kwibohera mubintu byose byo mur’ububuzima.. Mubyu kuri gukiranuka,ni igikorwa cy’umutimai, Kandi ni inyigisho y’urufatiro rw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Imana imenya ibitekerezo,n’imigambo iri mumu wa buri muntu. Azi neza ko ukuri ari urufatiro rw’ingenzi mubuzima.kuko ariyo Mana y’ ukuri. (Gutegeka. 32:4) Nukuri koko izaha umugisha ugukiranuka kukuri kuri mu mitima yacu. Mbese! Wumva wa shobora kuvuga ukuri mugihe uguweho n’ikintu kibi kandi nta muntu wa kubonye? Muyandi magambo ufite umuco wo kuvuga ukuri?cyangwa iyo nta muntu wakubonye igihe wa bikoraga witeguye kubeshya? Umuhungu ati rekadaa!!“

Imyitwarire 4 minutes

Bibliya itubwira, Imana imenya byose, kandi ko Ishyinguye inyandiko z’imibereho yacu. Tuzasabwa gusobanura ibyanditse muribyo bitabo ku munsi w’imperuka(Abaroma 14:11-12). Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje bahagaz’imbere y’iyo ntebe nuko ibitabo birabumburwa. Kandi nikindi gitabo kirabumburwa,aricyo gitabo cy’ubugingo abapfuye bacirirwa imanza z’ibyanditswe muribyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. ( Ibyahishuwe 20:12). Niduhagarara mu urubanza imbere y’Imana,abazaba batarahindura imibereho yabo ngo bayihe Kristo bazaba bara kerereweTutaka. Amahitamo Nayacu; Izina Ryawese! Riri Mugitabo Cy’ubugingo? Itegure Umunsi W’urubanza.

Agakiza 4 minutes

Yesu atubwira ko imiryango y’Ijuru itazigera idukingurirwa keretse nituvuka ubwa kabiri. Niyo mpamvu ubazwa ibi: Nshuti, mbese waba waravutse ubwa kabiri? Muyoboke w’itorero, waba warabyawe ubwa kabiri? Niba atari ibyo rero, warazimiye, kubera ko Yesu agira, ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona Ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3). “Mbese ni ryari mbyarwa ubwa kabiri?” Ibyanditswe biratubwira ngo “Uyu munsi niwumva Ijwi ryayo” (Abaheburayo 3:7-8). Ibi bivuze ko ku myaka waba ufite iyo ariyo yose, mu gihe icyo aricyo cyose, cyangwa se ahantu aho ariho hose, iyo wumvise umuhamagaro w’Imana kandi ukitaba ushobora kubyarwa ubwa kabiri ku bw’Umwuka.

Agakiza 3 minutes

Ngufitiye inkuru nziza! Hariho ushobora kugufasha akanakubabarira ibyaha byawe ndetse akaguha n’umunezero uhoraho. Izina rye ni Yesu. Reka nkubwire ibimwerekeye. Imana Se, niyo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Natwe niyo yaturemye, wowe nanjye. Imana iradukunda. Ikunda buri wese. Imana iradukunda bihebuje, byatumye yohereza Umwana wayo w’ikinege Yesu muri iyi si. Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yakijije abarwayi kandi ahumuriza abihebye. Yahumuye impumyi. Yigishije abantu byinshi. Inkuru y’ubuzima bwe wayisoma muri Bibiliya. Umugabo yari atuye mu mujyi, yishimye hamwe n’abahungu be babiri. Yibwiraga ko byose ari byiza. Umunsi umwe, umwe mu bahungu be amwivumburaho, hanyuma araza aramubwira, ati:

Yesu 3 minutes

Imvugo “umutima w’umuntu” nk’uko yakoreshejwe muri aka gatabo, bisobanuye icyicaro cy’ubumuntu, cyangwa “WOWE NYAWE”. Imana ntirebera umuntu ku gihagararo, ahubwo ireba mu mutima we. Nta kintu na kimwe Imana itazi. Muri iyi minsi, abantu benshi bafite imitima ihagaze. Imana niyo gisubizo, iraguha kandi yifuza gutura mu mutima wawe. Umutima w’Umunyabyaha Satani niwe mwami w’uyu mutima. Yigaruriye ubuzima bw’abanyabyaha akoresheje imyuka mibi ye. Inyamanswa zigaragara mu gishushayo, zihagarariye imwe mu myuka mibi iyobora umutima w’ abanyabyaha. “Icyaha’’ ni igitekerezo, igikorwa cyangwa imyizerere bitandukanye n’ugushaka kw’Imana. Ibyaha byose bihumanya umutima wa muntu. Umutima Wicira Urubanza no Kwihana Umutima Mushya Umutima Unesheje

Agakiza 12 minutes